in

Umunyarwanda wari wateguye igitaramo cya Wiz Kid cyari kubera muri Ghana yahawe inkwenene kubera kugaragaza ubunyamwuga buke

Umunyarwanda wari wateguye igitaramo cya Wiz Kid cyari kubera muri Ghana bamwijunditse bikomeye kubera ibyo yakoze.

Igitaramo cy’umuhanzi Wizkid cyabereye muri Ghana gikomeje kwikomwa n’abafana bari bakitabiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Ni igitaramo cyateguwe na Rwiyemezamirimo mirimo Lee Ndayisaba wabaye umujyanama wa Bruce Melodie kibera mu mujyi wa Accra muri Sitade y’uyu mujyi izwi nka Accra Sports Stadium.

Ni igitaramo benshi bavuga ko cyari gihenze kuko mu myanya isanzwe tike yari GHS 275 [22,000 frw] , mu myanya ya VIP akaba GHD 650 [53,068 frw] naho VVIP tike yaguraga GHS 3,200 [261,260 frw] ibintu byatumye ubwitabire bujya hasi kurusha ibindi bitaramo uyu muhanzi yigeze akorera muri iki gihugu.

Uretse ubwitabire buke abafana banenze imitegurire irimo ibyuma ndangurura majwi byavugaga nabi ndetse n’amatara atamurikaga mu buryo butagera hose.

Nyuma na nyuma hari amashusho yasakajwe kuri Twitter agaragaza abafana bataha bitotomba mu masaha ya 4:00 AM kubera gutegereza Wizkid amasaha menshi bikarangira atagaragaye ku rubyiniro.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Agezweho: Umuraperi wa kabiri ukomeye muri Amerika wiyise Rukundo yibarutse umwana wa karindwi

Abahanzi bakomeye batakigaragara mu bitaramo mu Rwanda