Uyu mugabo witwa Joseph akomeje ugenda ahinduka umuzungu buhoro buhoro, aho arwaye indwara itazwi ariko igihe cyose yagiye ajya kwa muganga kwivuza, bamubwiye ko nta ndwara arwaye. Joseph ni umugatolika mu gihe umugore we Afisa Mukarwema n’umuhungu we bo ari abayisilamu, babanaga mu mahoro. Umugabo yavutse afite umubiri wirabura, arakura aba umugabo mwiza.
Igihe yari ageze igihe kandi yiteguye kurushinga, Joseph yahuye na Afisa, barakundana barashyingirwa. Icyo gihe bari bafite amafaranga kandi baba mu nzu yabo. Babyaranye abana batandatu, ntabwo byari ikibazo kuri bo kuko bari bashoboye kubitaho. Mu buryo butunguranye, uruhu rwo ku kuguru kwa Joseph rwatangiye kugenda ruhinduka, Joseph yoherezwa mu bitaro kwisuzumisha.
Nyuma yo gusuzumwa neza, abaganga bamubwiye ko nta ndwara afite. Yasubiye mu rugo ariko ibintu bikomeza kugenda byifata nabi, uruhu rwe rwose rutangira kugenda ruhinduka. Ibi byatumye asubira mu bitaro ariko ntiyigeze ahabwa imiti yamuvura.
Uko iminsi yagiye ishira,Joseph yatangiye kumva afite intege nke. Afisa Mukarwema yongeye kujyana umugabo we mubitaro maze ahabwa imiti, bamutera n’inshinge nyinshi ariko abaganga bakomeza gushimangira ko ntakintu na kimwe arwaye nubwe we yari akibabara.Magingo aya abantu batangajwe nuburyo umubiri we wabaye nk’uw’umuzungu ndetse basigaye bamuterura .