in

Shaddyboo yishongoye ku uwamubajije niba yararyamanye na Diamond Platnumz na Davido.

Shaddyboo yasubije abamujije ibyo yavuzweho byo kuryamana n’abahanzi b’ibyamamare nka Diamond Platnumz na Davido ko n’iyo byaba byarabeyeho nta kintu kirenze cyaba cyarabaye.

Uyu mukobwa ufatwa nk’umwamikazi wa Instagram, ni umwe mu bakobwa b’abanyarwandakazi bamaze kuba ibyamamare mu Rwanda no hanze yarwo.

Yagiye avugwa mu kugirana umubano wihariye n’ibyamamare bitandukanye, yigeze kuvugwa mu rukundo na Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania, si we wenyine kuko byanavuzwe ko yanaryamanye n’umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Davido.

Ubwo aheruka kuganira na Muchomante kuri Instagram baganira n’abakunzi babo, umwe yabajije uyu mukobwa niba ibivugwa ko yaryamanye na Diamond na Davido ari ukuri cyangwa ari ibinyoma.

Shaddyboo yanze kubyemeza cyangwa ngo abihakane, gusa yavuze ko Isi yose izi ko u Rwanda rufite abakobwa beza bityo binabayeho atari ibintu birenze.

Ati “Reka nze nkubwire, ni byiza kuko ndabizi ko ari byo muba mushaka kumva. Muba mwumva ari abantu barenze ku buryo naryamana nabo mukumva byacitseeee, rero natwe abanyarwanda twifata ukuntu tuba twumva kuryamana n’abasitari ari ibintu bya hatariiii, abantu bazi ko u Rwanda rufite abagore n’abakobwa beza ariko mukumva kuryamana nabo ari ibintu bikaze, oya.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwanda ukomeje guhinduka umuzungu yateye ubwoba benshi.

Mu Rwanda: Abanyamakuru Mwakunze Mu Kiganiro “Sunday Night” Bongeye Guhura