Betty Kyallo, umunyamakuru uri mubakunzwe mugihugu cya Kenya yavuze ko ashaka umugabo wamugira umugore gusa ashyiraho ibyo uwo mugabo agomba kuba yujuje.
Betty yagize ati “Mfite amahame ngenderaho, ntabwo nshobora gukundana n’umugabo udafite imodoka nziza, nimvuga nziza wumve TXL cyangwa V8, nkundanye n’umugabo ufite akamodoka nka ka gikumi ni ukwisubiza inyuma”
Yakomeje agira ati “Sinshobora gukundana n’umugabo uhembwa make kundusha kandi udafite imodoka nziza kundusha.”
Yagiriye abakobwa n’abagore inama ko bakwiye kugira amahame bagenderaho ati”Mukwiriye kugira amahame mugenderaho mukemera mugashakana na ba suger daddy aho gushakana n’udusore tukirwana n’ubuzima.”