Umunyamideli ukomeye mu gihugu cya Angola Mya-Jesus yahishuye ko yasabwe n’umugabo w’umukire w’imyaka 59 kumubera umugore undi nawe akabyemera atazuyaje .
Mya abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram yavuze ko yemereye uyu mukire w’imyaka 59 kumubera umugore mu mpera z’umwaka wa 2022 ,ku itariki 28 Ugushyingo 2022 ,mu gihe nyamara nta gihe cyari giciyemo bamenyanye.
Mu magambo yaherekeresheje amafoto yari asangije abamukurikira ku rubuga rwa instagram Mya yavuze ko yiteguye kumarana ubuzima bwe bwose n’uyu mugabo wamusabye kumubera umugore ,kandi ko amukunda cyane.
Mya niwe washinze iduka rikora ibijyanye n’ubwiza ,cyane imisatsi n’inzara z’abagore ryitwa “susu hair factory” ,akanagira iduka ririmbisha abakobwa ryitwa “Mynali ” ,aya maduka yose akaba akorera mu gihugu cya Angola na Congo.
Nta byinshi byigeze bitangazwa ku mugabo wasabye Mya kumubera umugore ,icyakora ikinyamakuru Yen kivuga ko ari umugabo w’umuherwe ufite imyaka 59 y’amavuko.
https://www.instagram.com/p/CnkQVHYrkY-/?utm_source=ig_web_copy_link