in

Umunyamideli Kardashian yaciye ibintu i Vatican.

Kim Kardashian, umenyerewe cyane mu kwerekana imideli muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaye i Vatican kwa Papa ari kumwe n’inshuti ye magara Kate Moss, aho bagiye gusura uwo Mujyi ucumbikiye Papa Francis.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo hasakajwe amafoto y’aba bombi bari kumwe n’abandi bantu barimo Lila Grace, umukobwa wa Kate Moss, ndetse n’abakorana na Kim Kardashian barimo Tracy Romulus, Mario Dedivanovic umukorera makeup na Chris Appleton umutunganyiriza umusatsi.

TMZ yatangaje ko nyuma y’ubukerarugendo, Kim na Moss bafite ibikorwa by’ubucuruzi byabazanye i Rome bazakomeza.

Muri urwo rugendo, Kardashian n’itsinda bari kumwe basuye Chapel ya Sistine iri mu Ngoro ituwemo n’Umuyobozi Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, biba ngombwa ko Kardashian yambara ikoti ry’umukara mbere yo kwinjiramo, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza agenga abashaka kwinjira muri iyi nyubako.

Kim Kardashian yagiye Vatican nyuma yaho kuri uyu wa Mbere yari yatangaje ko imyambaro y’imbere ya ‘Skims’ igiye kwifashishwa n’ikipe izaserukira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mikino Olempike izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021.

Kim Kardashian yatangaje ko ariwe watanze imyambaro y’imbere y’abagore bazitabira imikino ya Olempike bahagarariye Amerika, yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru itugezeho aka kanya: Umuhanzi Nsengiyumva Igisupusu biravugwa ko yatawe muri yombi ||Ese yazize iki?

Alpha Rwirangira yavuze umubare w’abana yifuza kubyarana n’umugore we