in

Umunyamakuru yishwe ari live mu kiganiro kuri Radiyo

DJ Johnny Walker, amazina ye nyakuri ni Juan Jumalon, yari muri studio ye ya Radio iri iwe mu rugo, ubwo umuntu witwaje imbunda yinjiraga aramurasa hanyuma amwiba umukufi we wa zahabu.

Uyu mu DJ wo kuri Radiyo yarashwe aricwa ubwo yari mu kiganiro,atangaza amakuru imbonankubone.

Juan Jumalon, uzwi kandi ku izina rya DJ Johnny Walker muri Filipine yakoreraga iki kiganiro mu rugo rwe i Calamba,hanyuma umuntu witwaje imbunda aramwinjirana aramurasa.

Uyu musore yavuze ko ashaka gutangaza ikintu kuri radio yavugiraga kuri 94.7 Gold Mega Calamba FM, ariko ibintu byahise bihinduka umwijima ubwo yaraswaga akicwa.

Amashusho yafashwe ako kanya yerekanye uyu mugabo araswa yicaye mu ntebe, mu gihe umuziki wakomeje kuvuga.

Umugizi wa nabi witwaje imbunda yahise yiba umukufi wa zahabu wa nyakwigendera ahita ahunga ari kuri moto we n’undi muntu bazanye.

Uyu munyamakuru yahise ajyanwa mu bitaro n’umugore we, ariko bahageze bamenyeshwa ko yapfuye kare.

Iki gitero cyateje akajagari mu gihugu hose, Perezida Ferdinand Marcos Jr arabyamagana, ari nako yemeza ko hazakoreshwa abapolisi b’igihugu kugira ngo bashaka umwicanyi.

Yagize ati: “Ibitero byibasira abanyamakuru ntibizihanganirwa muri demokarasi yacu kandi ababangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru bazahura n’ingaruka zose z’ibyo bakoze.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul wumvikanye avuga nabi Mutesi Jolly, agiye kuba agororerwa i Mageragere

Abandi bakobwa byabafasha: Priyanka wabaye Miss w’Isi afite imyaka 17 y’amavuko yatangaje ibanga ryihariye yakoresheje kugira ngo yegukane iri kamba