in

Umunyamakuru yahuye n’uruvagusenya nyuma yo kujya gutara inkuru ahantu hari habaye umwuzure (Amafoto)

Agatsiko k’abaturage barakaye cyane bakubise umunyamakuru, Abubakar Tahir, wari wagiye gutara inkuru y’umwuzure ukabije wabereye mu mudugudu wa Ganuwar Kuka, mu gace ka Hadejia gaherereye mu ntara ya Jigawa muri Nigeria.

Ku wa kane tariki ya 22 Nzeri, umuvugizi w’ubuyobozi bwa polisi y’igihugu, DSP, Lawal Shiisu, yemeje ibi kuri Televiziyo, aho yavuze ko ako gatsiko kari hafi yo kurohamisha uyu umunyamakuru w’ikinyamakuru Manhaja.

DSP Shiisu ati: “Twabonye raporo y’igitero cyagabwe ku munyamakuru mu gace ka Hadejia aho ubu barimo kwibasirwa n’umwuzure ukabije. Agatsiko k’abantu katatse umunyamakuru, kangiza terefone ye igendanwa, kandi bagerageza no kumuroha mu mazi.”

DSP Shiisu ariko, yagiriye inama abanyamakuru kwirinda kwegera abategetsi gakondo b’abaturage mbere yuko batangira gukora inkuru.

Umunyamakuru yabisobanuye agira ati: “Ubwo nahagurukaga kugira ngo mbaze impamvu bankubise, bashyize umutwe wanjye mu mazi bagerageza kundoha bakomeza kunkubita kugeza igihe umuntu yazanye icyuma noneho abantu bamwe baranabara.”

Akomeza agira Ati: “Ubu banjyanye mu rugo rw’umuyobozi w’akarere aho yampaye imyenda mishya yo kwambara ndetse ananegera igare rujyana mu bitaro bikuru bya Hadejia kwivuza.”

Bavuga ko abaturage bo muri uyu mujyi barakajwe na guverinoma kubera ko idakora kuko imyuzure ihoraho ikomeje kwangiza ibintu aho batuye.

Hagati aho, umubare w’abahitanwa n’umwuzure ukabije kubera imvura nyinshi yaguye muri leta hose wageze kuri 92.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sheebah Karungi yafashe umwanzuro nk’uwa Mutesi Jolly

« Isi ni iyawe yirye uko ubyifuza » – Shaddyboo yagaragaye yifotoreye ahantu h’akataraboneka (Amafoto)