in

NdabikunzeNdabikunze

Umunyamakuru Yago yabaye ikiraniro kuri instagram nyuma y’ibyo yakoreye ba bavandimwe b’i Musanze.

Umunyamakuru  Yago akomeje gutaramirwaho ndetse ashimirwa kuba yaragize uruhare mu gukura mu bwigunge abagabo batatu bavukana bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije.

Uyu munyamakuru ufite YouTube Channel yitwa Yago TV, yakunze gukoresha ibiganiro abagabo batatu ari bo Paul, Peter na Andrew bose bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije bakaba ari abavandimwe.

Aba bagabo bari bariho mu buzima bubabaje ariko kuva batangira kuganirizwa n’uyu munyamakuru, hari benshi bahise babahanga amaso ndetse batangira no kugaragara muri Film bakina.

Nyarwaya Innocent cyangwa Yago yashyize ifoto kuri Twitter ari kumwe n’aba bagabo batatu agaragaza ko abishimiye aho yashyizeho ubutumwa bugaragaza ko abafata nk’abavandimwe.

Iyi foto yagiye itangwaho ibitekerezo na bamwe mu bakoresha uru rubuga nkoranyambaga aho bashimiye Yago kuba yaratumye bariya bagabo bava mu bwigunge.

Uwitwa Ndagije Faustin yagize ati “Urakoze Yago ku kantu keza uba wakoze, ndakwemera muvandimwe, Imana ijye igukomeza mu mirimo yawe.”

Uwitwa Yassin Novat na we yagize ati “Abantu nkawe ntibakunze kuramba [ashaka kuvuga abakora ibyiza], Nyagasani ajye akwishimira.”

Uwitwa Mugenzi Samuel na we yagize ati “Yago uri imfura nkagukunda muhungu wacu.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo ni rwogere: Miss Doriane Kundwa aravugwa mu rukundo n’umusore uba muri Amerika (Amafoto)

Kigali: umutipe agiye kwambika impeta inkumi arakubitwa||umunyamakuru ahuruye yambaye Isume (video)