Umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye ku izina rya Yago yashinjwe kwihakana inda y’umukobwa w’umuhanzikazi witwa Brenda (Zeckyb) ngo umutwitiye inda y’amezi agera kuri 4 izuza amezi atanu mu kwezi kwa gatatu nk’uko nyir’ubwite yabyitangarije mu kiganiro yagiranye na JB Rwanda ikinyamakuru cyo kuri murandasi.
Uyu mukobwa wagiye agaragaza ibimenyetso bifatika byuko yagiranye ibihe byiza na Yago yavuze ko ,uyu munyamakuru yihakanye inda akamusaba gupimisha DNA nyamara ngo abizi neza ko baryamanye .
Mu bimenyetso yumvikanishije harimo aho Yago yamubwiraga ko , yibagiriwe impeta ze (umukobwa) mu rugo rwe ariko azazimubikira , hari naho Yago yumvikana amubwira ko urugi rw’igipangu cye rufunguye yakwinjira mu rugo ntakibazo .
Mu majwi uyu mukobwa yumvikanishije , hari aho Yago yagiraga ati:” Big up on yourself wasize utu mpeta twawe hano ariko ntaribi natubitse ndaza kukubwira”
Uyu mukobwa avuga ko icyo asaba Yago ari uko yakwemera umwana kuko ari nta mafaranga ashaka kuri we , cyane ko akora ariko kandi n’umukobwa nawe afite ibyo akora kuburyo atamwifuzaho amafaranga ,yewe ko ntanikindi amwifuza uretse kwita ku mwana.
Icyakora kugeza ubu uyu munyamakuru ntaragira icyo atangaza kuri iy’inkuru niba ari ibihuha byabashaka kumusebya cyangwa ari ukuri.
Uyu we ntasanzwe! Record ??? Aha nukubyibazaho! Nibaye ari nabyo waba waramuteze uri gatumwa! None nyumvira ukuntu umutuka! Ahubwo yago nahungire kure! Keretse nimba ari agatwiko! Muba mushaka kumenyekana! Naho ubundi uri makangu pe!