in

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe kuri Fine FM agiye kwerekeza hanze y’u Rwanda

Umunyamakuru Niyibizi Aime umenyerewe mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cya Fine FM azajyana na APR FC mu gihugu cya Tunisia.

Ejo ku wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, ikipe ya APR FC izahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Tunisia gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League bazahuramo na US Monastir.

Mu banyamakuru bazajyana n’iyi kipe barimo Niyibizi Aime wa Fine FM na Nkurunziza Ruvuyanga ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ‘RBA’.

APR FC irasabwa kuzanganyiriza muri Tunisia kugira ngo izabashe kubona itike yo kuzakina ijonjora rya kabiri aho yazahita icakirana na Al Ahly yo mu Misiri.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’igihe kirerekire akorera Uganda, yagarutse gusogongeza abanyarwanda ibihangano bye

Umukino wo kwishyura wa Apr Fc na US Monastir biravugwa ko wahawe abanya-Morocco