Umukino wa Apr Fc wo kwishyura na US Monastir uteganyijwe ko uzabera muri Tunisia hari amakuru avuga ko wamaze guhabwa abasifuzi bakomoka mu gihugu cya Morocco.
Ni amakuru atari yemezwa na CAF gusa ariko abageramo indani muri CAF baremeza neza ko uyu mukino wa Apr Fc na US Monastir uzasifurwa n’abasifuzi bo muri Morocco.
Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022 mu gihugu cya Tunisia aho iyi kipe ya US Monastir ibarizwa.
US Monastir yavuye mu Rwanda itishimiye imisifurire y’abasifuzi b’abarundi basifuye umukino ubanza wabereye i Huye.