in

Umunyamakuru w’imikino ukomeye hano mu Rwanda yahawe akazi mu ikipe ya Rayon Sports ahabwa inshingano zikomeye cyane

Umunyamakuru w’imikino ukomeye hano mu Rwanda yahawe akazi mu ikipe ya Rayon Sports ahabwa inshongano zikomeye cyane

Umunyamakuru w’imikino ukomeye cyane hano mu Rwanda yahawe akazi mu ikipe ya Rayon Sports ahabwa inshongano benshi baba bifuza mu ikipe yabo.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports yakomeje kugenda ishakisha uko yakomeza gusinyisha abakinnyi nkuko yabitangiye mu cyumweru gishize ndetse inakomeza kuganiriza abantu kugirango igende yuzuza imyanya yari ifite itagira abakozi.

Amakuru twamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ni uko ikipe ya Rayon Sports yahaye akazi umunyamakuru w’imikino wari ukunzwe na benshi hano mu Rwanda witwa Ngabo Roben wakoreraga Radio na TV One.

Uyu munyamakuru akazi yahawe muri Rayon Sports ni ukujya atangaza amakuru yose ajyanye n’iyi kipe binyuze kumbuga nkoranyambaga ndetse akajya anakora kuri Television ya Rayon Sports ariko ikorere kuri Shene ya YouTube.

Ngabo Roben yakoreye ibitangaza makuru bitandukanye ibyandikira kuri murandasi [internet] birimo IGIHE ndetse n’UMUSEKE. Uyu munyamakuru yanakoreye Radio Isango Star ubu agiye kuri Rayon Sports avuye kuri Radio na TV One.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Perezida wa Rayon Sports yabwiye Abedi na Pitchou amafaranga atagomba kurenze uko byagenda kose niba batayemera bajya gushakira ahandi 

“Sha uziko udafuha!” Umugabo wa Bahavu Jannet yatunguranye ashyira hanze ifoto y’umugore we akikiwe na Nick uzwi muri filime City Maid – IFOTO