in

Umunyamakuru w’imikino ukomeye hano mu Rwanda n’umuryango bahawe ubutumire n’ikipe ya Al Hilal Benghazi ku mukino ubanza iyi kipe yakinnye na Rayon Sports kubera ubushuti afitanye nayo

Umunyamakuru w’imikino ukomeye hano mu Rwanda yahawe ubutumire bw’abantu 4 n’ikipe ya Al Hilal Benghazi ku mukino ubanza iyi kipe yakinnye na Rayon Sports kubera ubushuti afitanye nayo

Ku cyumweru gishize tariki 24 Nzeri 2023, ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino ubanza wa CAF Confederations Cup n’ikipe ya Al Hilal Benghazi uteza impaka zikomeye mbere y’umukino.

Izi mpaka zatejwe no kuba ikipe ya Rayon Sports yari yinjije abafana benshi kandi Al Hilal Benghazi yari yabamenyesheje ko hemerewe kwinjira abantu batarenga 150 gusa. Iyi kipe yari yihereye abantu ishaka ubutumire harimo n’abakomoka hano mu Rwanda.

Ku munsi w’ejo hashize umunyamakuru w’imikino ukomeye Hano mu Rwanda ndetse unafana ikipe ya Rayon Sports, Ephraim Kayiranga yitangarije ko umukino wagiye kuba afite ubutumire bw’abantu 4 yahawe na bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Al Hilal Benghazi bafitanye ubushuti bukomeye.

Uyu mukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi ukomeje kuvugisha benshi dore ko umuntu wese urimo kugaragara ari hafi y’abantu bo kuri Libya cyane cyane abari hafi ya Al Hilal Benghazi w’umunyarwanda birimo guhita bivugwa ko hari ibyo barimo gupanga.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

I Rukomo umwarimu wari ugiye kwigisha atwaye moto yagonganye n’ikamyo imumena umutwe

Kigali: Inyubako yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka – VIDEWO