Umunyamakuru w’imikino ukunzwe na benshi hano mu Rwanda Sam karenzi yatangaje ikintu yavuze agahita yirukanwa kuri Radio 10 Kandi we yumvaga ntacyo bitwaye.
Sam karenzi ukunze kuvuga atarya iminwa ku bintu bitagenda neza ndetse n’ibigenda neza muri Siporo y’u Rwanda, amaze igihe akora kuri Radio Fine FM nyuma yo kwirukanwa kuri Radio 10.
Mu kiganiro uyu munyamakuru akora buri munsi kuri Radio Fine FM, Kuri uyu wa gatatu yatangaje ko ubwo yakoraga kuri Radio 10 yaje gutabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kubera ibintu yari abonye biri gukorwa muri Siporo bitanogeye abanya-mupira ariko kuva icyo gihe yahise atangira kudakundwa na benshi binamuviramo kwirukanwa kuri iyi Radio.
Ibi yabitangaje ubwo abanyamakuru akorana nabo bavugaga ku bantu biyamamaje mu nshingano zitandukanye zo kuyobora FERWAFA bibaza ikintu kiba cyakozwe kugirango abantu batari basanzwe mu mupira bemererwe kwiyamamaza abawusanzwemo bagakurwamo.