Hashize iminsi itari mike havugwa inkuru y’ibura ry’umunyamakuru ukorera ikinyamakuru Iwacu, Jérémie Misago, wabuze ku munsi yari mu myiteguro y’ubukwe bwe yabonetse.
Jérémie Misago yaburiwe irengero taliki 19 Ugushyingo 2022, abo bakorana ndetse n’umuryango we bari bamaze iminsi bamushakisha ndetse bavugako bageze mu biro bya polisi mugihugu cyose, bageze ahashyirwa abapfuye ariko baramubura.
Jérémie Misago, yabuze ubwo yari mu mwiteguro y’ubukwe bwe, abura ku munsi yagombaga kujyana iwabo umukobwa bagiye kubana, muri komini Kayongo mu Ntara ya Makamba.
Uyu mukobwa yari amaze iminsi ari mugahinda ko kubura uwari ugiye kumubera umugabo, uyu mkobwa yari yabwiye ikinyamakuru Iwacu ko ntakanunu afite ku ibura ry’umugabo we.
Uyu mukobwa yagize ati “Nashakiye Jérémie Misago aho yabaga muri Zone Nyakabiga, no kurusengero hose ndamubura ”
Umuvugabutumwa w’urusengero Emmanuel wagombaga kubasezeranya nawe yari yahamije ko atazi amakuru y’irengero ry’umukristu we.