in

Umunyamakuru wari ukunzwe kuri Televiziyo Rwanda yimukiye muri America

Mutoni Jane wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2016, yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ahamya ko yagiye gushakishiriza ubuzima.

Uyu mukobwa wahoze akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), aho yabarizwaga mu itsinda ryasomaga amakuru mu Cyongereza. Yerekeje muri Amerika mu ntangiriro z’Ukwakira 2022.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Mutoni yagize ati “Ubu ndi kubarizwa muri Amerika, nagiye gushakishayo ubuzima. Ndacyagerageza ngo ndebe ko nakomeza iby’itangazamakuru ariko sindabimenya neza.”

Mutoni avuga ko yasize asezeye muri RBA yari amazemo umwaka urengaho amezi make.

Ku bijyanye n’amasomo yari atararangiza muri Mount Kenya University, Mutoni yavuze ko amasomo make yari asigaje ari kuyakurikira hifashishijwe ikoranabuhanga.

Miss Mutoni Jane wari asanzwe afite ikamba rya Nyampinga w’Umuco yambitswe muri Miss Rwanda 2016, yagizwe Igisonga cya Mbere cya Miss Heritage Global Pageant 2016-2017 mu gihe Umufaransakazi witwa Théodora P. Marais yahigitse bose atahana iri kamba.

Irushanwa rya Miss Heritage Global Pageant yitabiriye ryahuje abakobwa bo ku migabane itandukanye baturuka mu bihugu birenga 28, ibirori nyamukuru byo gutora Nyampinga byabaye mu ijoro ryo ku wa 18 Gashyantare 2017, bibera ahitwa Gallagher Estate, i Midrand, Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Davis D yerekanye imodoka y’umuzinga yihembye nyuma y’ibitaramo yakoze

Biteye agahinda: Umugabo yapfushije abana be bose yari afite asigara ari nyakamwe (Amafoto)