in

Umunyamakuru wamamaye kuri Radio y’u Rwanda yasezeranye n’umukunzi we.

Umunyamakuru, Gatera Edmond wamenyekanye cyane mu byegeranyo by’imikino mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko na Mukarugamba Geneviève.

Ni imihango yabereye mu cyumba mberabyombi cy’Akarere Ka Nyanza kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021. Basezeranyijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme.

Aba bombi bari bamaze imyaka irenga umunani bakundana, bityo bakaba bariyemeje kubana akaramata.

Gatera na Mukarugamba basezeranye imbere y’amategeko mu gihe biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe izaba kuri iki Cyumweru taliki ya 29 Kanama 2021.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dorcas na Vestine bavuze agahinda bagize mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yabo nshya.

Imitoma iravuza ubuhuha kwa Clarisse Karasira