in

Umunyamakuru wa RBA wari ukunzwe mu rubuga rw’imikino yagizwe umuyobozi w’ikipe

Umwe mu banyamakuru bari bakizamuka neza ndetse bakoraga ibiganiro byiza yasezeye kuri Radiyo Rwanda.

Eric Itangishaka, wari uzwi ku izina rya Dinho, yasezeye ku bakunzi ba RBA ndetse n’abakurikira urubuga rw’imikino, atangazako agiye gutangira indi nzira nshyashya mu buzima.

Uyu munyamakuru akaba yasezeye kuri RBA agiye kuba umuyobozi mu ikipe ya Bugesera FC aho agiye muri iyi kipe nka Team Manager, ni umuyobozi uzajya uba ushinzwe ubuzima bwa buri mu si bw’iyi kipe yo mu karere ka Bugesera.

Uyu munyamakuru bikaba kandi bidatunguranye, kuko yari umunyamakuru mwiza mu mukino cyane cyane ku makuru mashya y’igura n’igurisha yari uwa mbere mu kuyamenya niko abayobozi ba Bugesera babivuga.

Uyu musore Eric Itangishaka AKA Dinho, akaba avuka mu karere ka Bugesera, bikaba ari amata abyaye amavuta ku bayobozi b’iyi kipe, kuba babonye umwe mu bakomoka muri ako karere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuramyi Israel Mbonyi yangiwe kwinjira mu gitaramo gikomeye

Umunyamakurukazi wa RBA yongeye kwibutsa umugabo we agaciro gakomeye amufitiye (AMAFOTO)