in

Umunyamakuru wa radio Rwanda Axel Rugangura yasembuye abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports

Umunyamakuru wa radio Rwanda Axel Rugangura ukora ikigaro Urubuga Rw’imikino, kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo yasembuye abafana b’ikipe ya Rayon Sports bitewe n’amagambo yatangaje.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yagize ati “protocol ho ndabona mumeze neza pee! Ariko atatu ya Kiyovu Sports yo mwibagirwe” aha yabwiraga ikipe ya Rayon Sports izakina n’ikipe ya Kiyovu Sports.

Ni nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports yari imaze gutsinda ikipe ya Sunrise Igitego kimwe ku busa maze nyuma ku mbuga nkoranyambaga hakomeza gucaracara amafoto y’abakobwa beza bambaye umwambaro w’ikipe ya Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona aho ikurikirwa n’ikipe ya Kiyovu Sports bizahura, Rayon Sports yakaniye uwo mukino ishaka kwisubiza icyubahiro kubera ko hashize igihe kinini itazi gutsinda ikipe ya Kiyovu Sports.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Arsenal uyu munsi bitegerejwe ko iribuze kwisubiza icyubahiro

Videwo:Dj Brianne aharabitse abakobwa bafite terefoni za iPhone byose abyishyize hanze uburyo bazibonamo