in

Umunyamakuru wa mbere ukunzwe na benshi kuri BB FM Umwezi yemeje ko Rutsiro FC izica Rayon Sports ikayishyingura mu irimbi ry’i Rubavu

Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda mu biganiro bya Politiki, Mutesi Scovia yatangaje ko ikipe ya Rutsiro FC izatsinda Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu Munyamakuru usanzwe amenyerewe mu kiganiro Imbundo y’ukuri kinyura kuri Radio BB, akaba asanzwe anakora ibiganiro bitandukanye kuri Shene ya YouTube ya Mamaurwagasabo TV, ni umwe mu bafana ba Rutsiro FC ikinira mu Karere ka Rubavu.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, Mutesi Scovia yavuze ko ikipe ya Rutsiro FC itozwa na Okoko Godfroid izica Rayon Sports ikayishyingura mu irimbi ry’i Rubavu.

Ikipe ya Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian iri ku mwanya wa mbere n’amanota 39, mu gihe Rutsiro FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 18 ikaba iri kurwana no kutazamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kabasele ya mpanya
Kabasele ya mpanya
1 year ago

Ntawabuza ushaka kwivugira kuvuga! Ntabwo iby’uyu munyamakuru yabuze byahabwa agaciro.

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho abakobwa b’ibizungerezi bayobowe na Marina bari gukora muri ‘Tour Du Rwanda’ 

Ifoto ya Anita pendo mu mwaka wa 1989 ikomeje kuvugisha benshi