in

Umunyamakuru wa Isango Star yasabye umunyamakurukazi wa Tv1 kumubera umugore

Umunyamakuru wa Isango Star Yvan Kubwimana  uzwi mu biganiro by’imyidagaduro kuri iyi radiyo yasabye umunyamakurukazi wa Tv1  Uwase Gentille  kumubera umugore nyuma y’imyaka 5 bari mu munyenga w’urukundo.

Ni umuhango wabereye ku Kacyiru ,ku itariki 31 Mutarama 2023 ,aho Yvan yasabye uyu mukobwa kumubera umugore undi abyemera atazuyaje ndetse ngo mu gihe kitarenze amezi atanu aba bombi barashyira hanze integuza y’ubukwe bwabo.

Yvan amaze igihe akora mu gisata cy’imyidagaduro kuri radiyo Isango Star ,mu gihe Gentille Uwase asanzwe avuga amakuru kuri Tv1.

Yvan na Gentille biyemeje kubana nyuma y'imyaka 5 bari mu munyenga w'urukundo
Yvan na Gentille biyemeje kubana nyuma y’imyaka 5 bari mu munyenga w’urukundo

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateye ikirenge mu cya APR FC igitozwa na Adil Mohamed

Umuyobozi wa radiyo yakubise umunyamakurukazi amugire indembe