in

Umunyamakuru uzwiho kugira ubusesenguzi burimo ubuhanga yemeje ko Ikipe y’Igihugu Amavubi ikoresha imyenda ishaje

Umunyamakuru w’imikino ukorera Ikigo cy’Itangazamakuru cya Radio & TV1 Rwanda, Ngabo Roben yavuze ko Ikipe y’Igihugu Amavubi imaze imyaka irenga itanu ikoresha imyenda ishaje.

Mu kiganiro One Sports Show cy’ejo ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, umunyamakuru Roben Ngabo wari waherekeje Amavubi muri Benin yavuze akababaro k’abakinnyi b’Amavubi bamaze igihe bambara imyenda ishaje.

Yagize ati “Iyo bayambaye bamaze gukina iminota nka 28 imyenda ihita iremera ku buryo bukomeye baba bameze nk’abikoreye imifuka ya sima, imyenda yaracitse yavuyemo Elastique ku buryo bakina bafashe amakabutura ngo atagwa”.

Ikipe y’Igihugu Amavubi ifite umukino ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023 aho izacakirana na Benin mu mukino w’umunsi wa kane w’itsinda rya 12 ‘L’ mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Cote D’Ivoire.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imisatsi y’ibigori igiye kuba imari ikomeye kubera ubushobozi yifitemo bwagirira akamaro gakomeye umubiri wa muntu

Harmonize wavuze ko nta mukunzi afite yongeye kurikoroza ku mbuga kubera amafoto yagiye hanze ari gukandakanda amabuno y’inkumi(AMAFOTO)