in

Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda Mucyo Anta yinangiye gusaba imbabazi abafana ba Kiyovu sports.

Umunyamakuru Mucyo Anta Biganiro ukunda kwitwa Munda y’isi kubera ikiganiro akora kitwa munda y’isi nyuma yuko akomeje kugenda yibasirwa n’abafana ba Kiyovu Sports ngo abasabe imbabazi bitewe n’amagambo yavuze akomeye kuri Kiyovu Sports.
ku nsakazamajwi za RadioTv10 mu kiganiro Munda y’isi gikorwa na Antha Biganiro hamwe Keza Cedric Biganiro ati:<Nkomeje kubona akavidewo kanjye bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports ngo barashaka konsaba imbabazi ngo konavize ko ntagikombe batwara amatwi y’umuntu yumva uko umuntu abishatse uyubishatse kumva nabi wumva nabi>.

Biganiro akomeza asobanura ati:<biriya bintu nabivuze(ubwo ni ukuvuga ko ikipe ya Kiyovu Sports atatwara igikombe niyo cyaba icy’umubu) muri sizoni ishize bari gukubana n’ikipe ya APR Fc ibyo nabivuze hakiri nko k’umunsi wa munani wa shampiyona none hari abantu bafata ibintu wavuze bakabikata bagasigarana ibyo bashaka kumva ariko navugaga ko Kiyovu Sports muri ya sezo(season) ishize niyo washyiraho igikombe cy’umubu ntacyo yatwara icyo gihe bakubanaga n’ikipe ya APR Fc hari umufana wa Kiyovu Sports waruziko hazategurwa igikombe cya Made in Rwanda se?,sibwo bwambere gikinwe se? ntago biriya nabivuze uyu mwaka nabivuze umwaka ushize kandi Kiyovu Sports ntiyatwaye igikombe,uyu mwaka rero utandukanye n’umwaka washize nabonye abantu benshi cyane babinyoherereza batandukanye ariko nicyo ngicyo nababwira>.aya magambo Biganiro yayavugaga asobanurira neza abafata b’ikipe ya Kiyovu Sports bakomeje kumusaba ko abasaba imbabazi.

Biganiro kandi yakomeje ashima ikipe ya Kiyovu Sports uko yitwaye kumukino wa nyuma w’igikombe cya Made in Rwanda batsinzemo ikipe ya Rayon sports ibitego bibiri kuri kimwe 2-1 aha Antha yagize ati:<felesitasiyo kuri Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports iyirusha ntago yatsinze Rayon Sports ibigwiririye,icya kabiri abafana ba Kiyovu Sports bazicare bashimire ubuyobozi bwabo umuntu watekereje kubazanira Nsabimana Aimable mu bakina barinda izamu nukuvugango Kiyovu Sports yari yuzuye ariko ufite icyo bita igihanga n’ukuvuga ko Kiyovu Sports uyu mwaka ntizabura igikombe cya shampiyona cyangwa igikombe cy’amahoro igikombe batwaye kigomba kubatera imbaraga>. Aya nayo namwe mu magambo Biganiro yavuze kuri Kiyovu Sports.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: umusore yabaze inkoko ayikoramo ishusho y’umugore wambaye ubusa abakoresha Twitter baramwibasira

Rayon Sports yongeye guca agasuzuguro ikora ibyananiye APR FC na Kiyovu Sports