in

Umunyamakuru Sam Karenzi yavuze amagambo akomeye yakoze ku mutima aba Rayon

Hashize igihe kinini buri munsi Sam Karenzi yibasirwa na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports n’ubwo hari undi mubare munini ukunda uburyo avugisha ukuri kugamije kubaka iyi kipe igatera imbere ikongera kwegukana ibikombe nk’uko byahoze.

Mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2022, umunyamakuru Sam Karenzi yavuze ko hari abakunzi ba Rayon Sports bamushimiye nyuma y’uko avuze ibitagenda ku buyobozi bigatuma bimwe bihinduka.

Yagize ati “Hari abakunzi benshi ba Rayon Sports bampamagaye barambwira ngo kuba Rayon Sports iguze Paul Were Ooko na Boubacar Traore ni ukubera igitutu washyize ku buyobozi, kandi koko abafana ba Rayon Sports bakwiye kunshimira kuko abanyamakuru twese tuje tugashimagiza ibidahari ikipe yakomeza kugana ahabi ariko kuvuga ibitagenda bituma bikosoka”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Pamella na The Ben bagaragaye barya ubuzima (Video)

Hamenyekanye itariki igikombe cy’isi kizatangiriraho n’amakipe azafungura irushanwa