in

Umunyamakuru Rugaju Reagan yatangariye ubuhanga bwa rutahizamu mushya wa Rayon Sports

Umunyamakuru Rugaju Reagan wamamaye mu itangazamakuru rya siporo yatangariye ubuhanga bwa rutahizamu mushya wa Rayon Sports, Paul Were uheretse gusinya muri iyi kipe.

Mbere y’uko Paul Were agera mu Rwanda, Reagan yari yagize gushidikanya kuri uyu mukunnyi ariko yashize amatsiko ku munsi w’ejo.

Ku munsi w’ejo nibwo uyu munyamakuru yitabiriye imyitozo ya Rayon Sports aho uyu Rutahizamu Paul Were yari ari mu myitozo.

Nyuma yo kuva mu myitozo, Reagan abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ubuhanga budasanzwe bw’uyu mukinnyi, ati” Ibintu nabonye mu Nzove mu myitozo ya Rayon sports byanteye ubwoba ndumva amarira y’ibyishimo agiye gutemba ndashaka ko shampiyona itangira nkogeza match ikomeye!”

Akomeza agira ati: “Mana ishobora byose Paul Were kumaso ye ni mubi canye aracenga akaryamisha akanagaragura agakusanya, nyuma ya Yussef na Ruvumbu nongeye koza amaso!!”

Asoza agira ati: “Afite Magic left touch abataka nka Onana baza ryoherwa no kubagaburira ama passe bakijuta. Abadefenseri bahubagurika ujenabi yagucenga ugakubita akananwa hasi, mwirinde mutazakora impanuka.”

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Umwami n’umwamikazi” Ibyo The Ben yavuze ku ifoto ye na Pamela bari bagiye kwizihiza isabukuru y’amavuko y’inshuti yabo

Mu gahinda menshi Sheebah Karungi yagarutse kuri Teta Sandra