in

Mu gahinda menshi Sheebah Karungi yagarutse kuri Teta Sandra

Umuhanzikazi Sheebah Karungi yavuze kuri Teta Sandra umaze iminsi agarukwaho nyuma yo gukubitwa n’umuhanzi Weasel .Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze ku wa 11 Kanama 2022 ubwo yari abajijwe icyo atekereza ku bimaze iminsi bivugwa hagati ya Weasel na Sandra Teta.

Uyu muhanzikazi yahishuye ko yababajwe bikomeye n’ibyo Weasel yakoze, aboneraho no kugira inama abagore ko ntawe ukwiye guhohoterwa.

Ati “Abanzi bazi ko ndi impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore, sinkunda umugabo uwo ariwe wese wahohotera umugore, ntabwo bikwiye! Mushobora gutandukana mu mahoro niba koko kubana bibananiye. Ibyo Weasel yakoze ni amakosa kandi ntibikwiye.”

Sheebah yavuze ko Weasel akwiye gukurikiranwa mu butabera kandi ahamya ko yizeye ko abo bireba bari kubikurikirana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Rugaju Reagan yatangariye ubuhanga bwa rutahizamu mushya wa Rayon Sports

“Warakoze kumbera umugabo mwiza, isabukuru nziza Mukunzi wanjye” – Umufasha wa Emmy yifurije isabukuru nziza umugabo we ashimangira agaciro afite mu buzima bwe