in

Umunyamakuru Rigoga Ruth nyuma yo kugaragara ari kumwe n’umugabo muremure ku isi yavuze ubuzima bukakaye yanyuzemo

Umunyamakuru wa RBA Rigoga Ruth akubutse mu gihugu cya Bosiniya Elizegovini nyuma yo guherekeza ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball mu bagore ndetse n’abagabo gusa Rigoga ari muri icyo gihugu yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umugabo wa kabiri mu burebure ku isi yose witwa Morteza Mehrzad wo mu gihugu cya Iran apima metero 2 na santimetero 46(2.46cm).

Kuri uyu munsi ubwo y’ari mu kiganiro Urubuga Rw’imikino kuri radiyo Rwanda yaje kuvuga ibintu bitangaje ndetse n’ubuzima bukakaye bwa Morteza Mehrzad ufite ubumuga gusa akaba akomeje guca uduhigo mu mukino wa sitting Volleyball.

Rigoga Ruth yavuze ko aganira na Morteza yamubwiye ko akiri muto ababyeyi be bamutaye maze ajya kuba mu ishyamba atangira kuzajya arisha ibyatsi nk’inka.

Gusa ngo afite imyaka 16 yaje kugira impanuka agongwa n’igare bimuvirama kuzajya agenda acumbagira.

Byaje kugera aho itangazamakuru rimuvugisha maze bituma abashinzwe imikino y’abafite ubumuga bamukurikirana maze baza kumireba batangira kumutoza.

Ubu amaze kuba icyamamare kuko ubu asigaye yitaweho na Leta mu buzima bwe bwa buri munsi, none umuryango we washatse kongera kumwiyegereza ariko ngo yarabahakaniye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sadate wari wasezeye ku mupira w’amaguru, yatanze izindi mpamvu 3 zikomeye cyane zatumye aguma muri ruhago benshi batari bazi

Amakuru atari yitezwe ku rubanza rwa Prince Kid