in

Umunyamakuru Gerard Mbabazi wa RBA yatewe n’ibisambo.

Umunyamakuru Gerard Mbabazi wa RBA yatangaje ko mu ijoro ryakeye yatewe n’abajura maze bammwiba bimwe mu bikoresho by’akazi.

Nk’uko uyu munyamakuru yabyanditse ku rukuta rwe rwa Facebook, ngo abajura binjiye mu rugo rwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, maze bamwiba bimwe mu bikoresho birimo hard disk yariho ibiganiro bitandukanye akoresha mu mwuga we w’itangazamakuru.Yakomeje asaba abafana gushishoza kugirango uzajya kubigurisha azafatwe.

Yagize ati:”Mwiriwe,iri joro narawe ntewe iwanjye, mu byo nibwe harimo “hard disk nabikagaho ibiganiro byanjye n’izindi documents  batwara na memory card nayo iriho ibiganiro nkeneye cyane, rero hagize uza kukugurisha ibyo bikoresho nyabuna undubure!Mbaye nshimye.”

Uretse ibi bikoresho by’akazi, nta kindi kintu Gerard yigeze atangaza ko yibwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Niba wazengerejwe n’ibicurane ,gerageza gufata aya mafunguro wirebere.

Menya ibyo wakora mu gihe ushaka kwikuramo umuntu ukunda cyane ariko atagukunda.