Muhire Henry Brulart ,umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, (FERWAFA)yahaye ubutumwa bw’ihumure abanyarwanda ndetse anagira icyo asaba urubyiruko by’umwihariko muri ibi bihe byo Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange kuva ku itariki 07 Mata 2023 hatangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ihagitana inzirakarengana z’Abatutsi barenga miliyoni imwe.
Abantu mu ngeri zitandukanye bagiye bagenera ubutumwa bw’ihumure ndetse n’isanamitima, bugamije gukomeza Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.
Aho niho Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry Brulart yatanze ubutumwa agira ati “Mu gihe twibuka Ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, dukomeze kwiyubaka cyane cyane kwiyubakamo imbaraga zanga ikibi zigashyigikira ikiza.
Imbaraga zo gukomeza gutwaza no guhobera ubuzima kuko aribyo bizasubiza mu by’ukuri agaciro abacu bambuwe ubuzima, kandi bikadufasha kubaho mu mwanya w’aho abacu batagihari”.
Muhire Henry asoza yagize icyo asaba urubyiruko agira ati “Rubyiruko duharanire kwiga amateka kandi dukosore ibyakozwe nabi, bityo tuzubaka u Rwanda twifuza kandi rubereye bose”.