Paulo de Tarso Milagres wahoze atoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball, yemeje ko agiye kugaruka mu Rwanda gutoza ikipe y’igihugu.
Muri Kanama 2021 nibwo yari yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abagabo n’abagore aho yayitoje ahereye mu gikombe cy’Afurika cyabereye mu Rwanda muri Nzeri 2021.
Ntabwo byaje kugenda neza bitewe n’amakosa u Rwanda rwakoze muri iki gikombe yo gukinisha abakinnyi babonye ibyangombwa byo kuba abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, rwakuwe mu irushanwa ndetse rwahise ruhagarikwa amezi 6 nta bikorwa bya Volleyball rugaragaramo ndetse no kwishyura miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda.
Icyo gihe Paulo de Tarso Milagres yahise yisubirira iwabo cyane ko n’u Rwanda rwakomorewe mu gihe cya COVID-19 ubwo nta mikino yari yemewe mu gihugu.
Muri Werurwe 2023 nibwo Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryashyize umwanya w’umutoza w’ikipe y’igihugu ku isoko.
Uyu mutoza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yemeje ko mu minsi ya vuba azaba ari mu Rwanda yagarutse mu kazi.
Ati “vuba ndaba ndi mu rugo na none. Ndaje mu Rwanda.”
Amakuru avuga ko uyu mutoza ari we watsinze ikizami ndetse na Minisiteri ya Siporo ikaba yaramaze kumubwira ko agomba kuza gutangira akazi, byitezwe ko mu cyumweru gitaha nta gihindutse ari bwo azagera mu Rwanda.