in

Ibitaravuzwe kuri ya ndirimbo ya Element Eleeeh yabiciye bigacika ku mbuga nkoranyambaga

Element, Ross Kana na Bruce Melodie

Nyuma y’iminsi mike indirimbo Fou de Toi ya Element Eleeeh ari kumwe na Ross Kana ndetse na Bruce Melodie yujuje umubare w’abantu basaga miliyoni bamaze kuyireba, aba basore baririmbye iyi ndirimbo bahishuye bimwe mu bitari byarayivuzweho.

Ni mu kiganiro Element na Ross Kana bagiriye kuri Isibo Tv aho bari batumiwe mu kiganiro Sunday choixe Live kugirango bavuge byinshi ku muziki wabo ndetse no kuri iyi ndirimbo by’umwihariko.

Nkuko Ross Kana yabitangaje yavuze ko iyi ndirimbo batangira kuyiririmba muri studio ya 1:55 AM ari naho yakorewe yari indirimbo ye gusa bitewe nuko yagendaga iryoha ndetse inongerwamo ibicurangisho bitandukanye birimo na guitar, Element nawe yaje gushyiramo igitero cye maze na Bruce Melodie nawe aryoherwa nuko imeze yifuza kuyiririmbamo biza kurangira nawe ayiririmbyemo.

Ross Kana yongeyeho ko impamvu yahisemo ko iyi ndirimbo ishyirwa kuri channel ya Element ari uko amaze kugira abafana benshi bikaba aribyo byari kumufasha ndetse bikanafasha iyi ndirimbo yabo kwamamara no kugera kure nkuko byagenze yuzuza miliyoni imwe mu minsi 5 gusa yari imaze ishyizwe ku rubuga rwa YouTube.

Element, Ross Kana na Bruce Melodie

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunya Brazil yongeye kugirirwa ikizere agirwa umutoza w’ikipe y’igihugu

Amakuru agezweho: Hamenyekanye umukinnyi ugomba kuba Kapiteni wa Real Madrid