in ,

Umunya Brasil ukomeye w’ikipe ya PSG yagize imvune ikomeye mu ikipe y’igihugu(Inkuru irambuye)

Ku munsi wejo nibwo ikipe ya Brasil yakinaga n’ikipe ya Bolivia mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera mu burusiya mu mwaka wa 2018. Umukinnyi ukomeye w’iyi kipe myugariro wayo Thiago Silva ukinira ikipe ya PSG yaje kuhavunikira ava mu kibuga nyuma y’iminota 30 gusa y’umukino.Brésil-PSG

Amakuru dukesha ikinyamakuru Le Parisien aravuga Thiago Silva wanunitse ku munota wa 30 gusa w’umukino wahuzaga Brasil na Bolivia ashobora kuzamara hagati y’amezi atanu n’atandatu nyuma yo kugira imvune yo mu itako kandi iyo mvune ituma abakinnyi ba ruhago bari hejuru y’imyaka 30 baguma hanze y’ikibuga igihe kitari gito. Igihe nyacyo uyu musore azamara hanze kikaba kizatangazwa n’abaganga ba PSG nibamara kumucisha mu cyuma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba amafoto y’umukobwa w’umuherwe uri mu rukundo na Nizzo ndetse bateganya no kubana vubaha

Riderman – INYUGUTI ya R