in

Umuntu umwe rukumbi ukomeye mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda niwe washyigikiye ibyo Onana yakoreye umufana

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Leandre Willy Essomba Onana yashyigikiwe n’umunyamakuru umwe rukumbi ukomeye hano mu Rwanda nyuma yo gutuka umufana wari umwibasiye.

Willy Essomba Onana niwe urimo kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru byinshi hano mu Rwanda nyuma yo gusubiza umufana wari umwibasiye aciye kumbuga nkoranyambaga za Rayon Sports.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yasangije abafana bakurikirana ibikorwa byayo bya buri munsi banyuze ku rukuta rwa Instagram buvuga buti” Ni kuwa mbere, Gutsindwa si ibihoraho, reka tugaruke vuba.” Umwe mu bafana yahise aza avuga ko bakwiye kubwira Onana ko barambiwe kuvunika kwe kwa buri mukino wose munini.

Ibi ntabwo byishimiwe cyane n’uyu musore nawe yaje aramusubiza amutuka ibintu bitari byiza anamubwirako yaza akaba ariwe uwikinira bakomeza guterana amagambo abashimwe gukoresha imbuga nkoranyambaga z’iyi kipe bahise bakuraho ahantu hoherezwa ubutumwa kuri Aya mafoto bari bashyize kuri uru rukuta.

Ntabwo ibi bintu byishimiwe n’abantu benshi bakurikirana umupira w’amaguru hano mu Rwanda ariko harimo n’abandi bavuze ko Onana yirwanagaho cyane ko uyu musore yari yasotowe cyane kandi ko abafana batagakwiye kujya bibasira abakinnyi rimwe na rimwe.

Samu Karenzi ntabwo nawe ubwe yishimye uku gutukana kwa Onana ariko yashyigikiye uyu musore cyane ko yashotowe. Uyu munyamakuru yazuze ko Onana nawe ubwe yari yishimye gukina uyu mukino kuba yavuyemo ntabwo ariwe byaturutseho bivuzeko abafana batakagombye ku mubwira aya magambo mabi ahubwo bagakwiye kumubwira amagambo amwihanganisha.

Uyu munyamakuru w’imikino ukunzwe n’abenshi hano mu Rwanda ibi kubitangaza byishimiwe na benshi cyane ko baziko adakunda ikipe ya Rayon Sports ariko Ari muri bamwe bavugisha ukuri kwibiriho mu mupira w’amaguru.

Ibi yabitangaje mu kiganiro Urukiko rw’ubujurire gitambuka buri kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatandatu guhera saa ine za mu gitondo kugeza saa Saba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yongeye guca agasuzuguro ikora ibyananiye APR FC na Kiyovu Sports

Umugabo w’umushinwa yishe ateye icyuma umukobwa bakundanaga gusa icyo yamuhoye kibabaza benshi