in

Umunsi wageze ngo Cristiano Ronaldo arwane intambara ya wenyine n’ibirura 5 biyobowe na Messi

Uyu munsi kuwa kane ,tariki 19 Mutarama 2023 ,nibwo hateganijwe umukino wa gicuti uzaguhuza PSG iyobowe na Lionel Messi ndetse na Saudi Arabia All-Star iyobowe na Cristiano Ronaldo ,ndetse ukaza kuba ari umukino we wa mbere akinnye kuva yasinyira Al Nassr Fc.

Ni umukino umuntu atatinya kuvuga ko usa nkuteye ubwoba ,cyane ko ku ruhande rwa Cristiano Ronaldo araba ameze nk’uhanganye n’intare 5 zirimo Lionel Messi, Kylian Mbappe , Neymar Jr ,Ramos na Verrati bose bakinira PSG.

Ni mu gihe ku ruhande rwa Cristiano biza kumusaba imbaraga nyinshi  kugirango ahuze n’abagenzi be , babashe gutsinda PSG , bitabaye ibyo bakaba batsindwa ibitego bitagira ingano.

Ni umukino uza gutangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba , umukino ukaza kubera kuri sitade ya The King Fahd International Stadium. ,umukino ugacishwa imbona nk’ubone (live) ku mbuga nkoranyambaga za PSG , na BelN Sports.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Kunyita umukecuru nukuri ntababeshye byarandiye” Tijara yikomye abantu bakomeje kumwibasira

Sitade APR FC na Gasogi United zizajya zakiriraho ishobora gufungwa