in ,

Umunsi Cristiano Ronaldo yeruye akavuga ko wamubereye mwiza mu buzima bwe bwose atazapfa kuwibagirwa watunguye bikomeye abantu benshi

Cristiano Ronaldo ku myaka ye 32 yatangaje umunsi wamubereye mwiza adateze kuzibagirwa mu buzima bwe,mu gihe yaganiraga na Rio Ferdinand bahoze bakinana ariko ubu ukorera ikinyamakuru BT Sport.

Image result for cristiano ronaldo transfer to real madrid
Cristiano Ronaldo yerekanwa muri Real Madrid

Ronaldo yagize ati “Indege igikandagira i Madrid,nahise numva hari umwuka udasanzwe,nk’aho habaye umupira.Ntago numvaga ko abo abantu bose bakwifata bakangana kuriya arinjye gusa baje kureba.Ntago nari mbyiteguriye.Byambereye umunsi ntazibagirwa mu buzima,nari nishimye cyane.”

“Nahise mbona ukuntu abantu bakunda ruhago hano muri Espanye,nahise niyumvamo ubushake budasanzwe bwo kwerekana koko ko nshoboye,ko ndi umukinnyi utandukanye n’abandi,kandi niko byagenze.Saison ya mbere yabaye nziza,iya kabiri iba nziza kurushaho,izindi zose zaje nagiye ntera imbere cyane.Ni ibihe byiza cyane nagize ariko sinzibagirwa bibaho Manchester United.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Safi Madiba amaze kwambika impeta umugore we, yaciriwe umugani ukomeje kugarukwaho na benshi

Aka ni akumiro: Undi mukinnyi ukomeye w’ikipe ya Real Madrid yiyongereye mu bafite imvune