in ,

Safi Madiba amaze kwambika impeta umugore we, yaciriwe umugani ukomeje kugarukwaho na benshi

Umuhanzi Safi Madiba mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira wambitse impeta umukunzi we wamenyekanye ku mazina ya Niyonizera Judith, yagiye aciririrwa imigani n’abantu benshi batandukanye. Umwe mu migani Safi Madiba yaciriwe ariwo  “UTINDA MU NYAMA UGATAHANA AMAGUFA” wakomeje kugenda ugarukwaho n’abantu batari bake bawusesengura bavuga ukuntu Safi Madiba mu busore bwe yaterese abakobwa beza cyane kurusha  Judith yambitse impeta akamusezeranya kuzabana nawe akaramata.

Hari ku cyumweru taliki ya 01 Ukwakira 2017 ubwo Safi Madiba yasabaga akanakwa Judith Niyonizera

Uyu mugani wakomeje kugenda uvugwa hirya no hino ndetse unagarukwaho cyane na benshi bakomeje kugenda bagereranya abakobwa bose Safi yaterese mu busore bwe uhereye kuri Butera Knowless banarambanye igihe kitari gito n’abandi bakabagereranya na Niyonizera Judith yambitse impeta yemeza ko ari umugore we imbere y’imbaga nyamwinshi y’abari bitabiriye ibirori bye ndetse n’abandi bakurikiraniraga hafi iby’aba bombi.

Safi na Knowless mu ndirimbo “Umwanzuro”

Aha Safi yemezaga ko Knowless ariwe mwanzuro w’ubuzima bwe. Ibi byaje kuvuguruzwa n’ibyabaye taliki ya 01 Ukwakira 2017, aho Safi yemezaga bidasubirwaho ko Niyonizera Judith ariwe mwanzuro w’ubuzima bwe.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

IBYAHISHUWE: Umunyarwandakazi Shaddy Boo ari gushyirwa mu bakobwa basenyera umuhanzi Diamond Platnumz (Impamvu)

Umunsi Cristiano Ronaldo yeruye akavuga ko wamubereye mwiza mu buzima bwe bwose atazapfa kuwibagirwa watunguye bikomeye abantu benshi