Hariho igitutu kinini gishyirwa kubashakanye kumunsi wubukwe bwabo kugirango bugende neza muburyo bwose ariko buriwese afite imyumvire itandukanye kubijyanye nubukwe bwabo bwiza uko bwaba busa, kandi icyangombwa rwose nukwizihiza ibirori by’abashakanye mu mahoro.
Ariko, ubwo butumwa ntabwo bwakiriwe neza n’umukunzi wumugore umwe, kuko yagerageje kumwumvisha ko bakeneye amafoto yubukwe bwabo cyane mugihe barangije gushyingirwa.
Yatangarije inkuru ye kuri Reddit, uyu mugore yatangaje ko afite inkovu mu maso yavuze ko umukunzi we yiyemeje cyane ko amafoto yabo yaba adafite inenge ku buryo ashaka ko inkovu yo mu maso y’umugore yahishwa kuko umugabo avugako ari inenge.
Yavuze ati: “Jye n’umukunzi wanjye Aaron turashyingirwa vuba. Nubwo bwose tugiye gukora ubukwe, mabukwe ntabwo ubukwe bwacu abushaka”
“Jye na Aaron twaganiraga ku mafoto y’ubukwe n’inkovu zo mu maso nagize mfite imyaka 20, Aaron arasaba ko tutagira ifoto igaragaza mu maso aho mfite inkovu mu maso. Ndaseka, nibwira ko arimo asetsa, ariko avuga ko ari byo nyabyo.
“Naratunguwe, ariko yansobanuriyeko kandi ko aya ari amafoto y’ubukwe bumara imyaka kandi yifuza ko atagira inenge.”
Ari wowe wamugira iyihe nama.