Umuhanzi Niyo Bosco uri mu bakunzwe cyane muri iyi minsi bitewe n’indirimbo ze zinyura benshi, yavuze ko nta nkuru y’urukundo afite kuko atigeze akundaho.
Uyu muhanzi ufite ubumuga bwo kutabona, yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Youtube, aho yagarutse ku mushinga mushya bafite aho abantu bazabasangiza inkuru z’urukundo zabo, maze izizaba zatoranyijwe zigakorwamo ibyegeranyo.
Ati”Turi gukora kuri album yitwa ubumuntu, abantu barimo kubibona. Rero dushaka gukora izindi mpinduka n’ubundi zishingiye mu gukurura abantu, noneho z’urukundo, z’ubukwe kugira ngo twisange mu bushake bwabo. Igihari ni uko dushaka inkuru zabo, buri wese avuge inkuru y’urukundo rwe noneho ukuntu bizagenda tuzatoranyamo 5 nziza ku gice cya mbere cy’ibyo tuzaba tugiye gukora noneho Morodekayi [M Irene] akoremo ibyegeranyo byiza.”
Aha yahise asabwa kuba na we yasangiza abantu inkuru y’urukundo rwe, avuga ko nta rwigeze rubaho.
Ati “Inkuru y’urukundo rwanjye ni uko ntarwabayeho. Nirubaho muzarumenya. Erega amarangamutima si ngombwa ko uko uyagize abe hari uwo uyagirira.”