in

Umukinnyi wa Rayon Sports yahanwe bikomeye nyuma yo gutukana

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports yahanwe nyuma yo gutukana ubwo u Rwanda rwakinaga na Benin mu mukino wo kwishyura.

Mu mukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itozwa na Carlos Alos Ferrer, Iraguha Hadjii usanzwe akinira ikipe ya Rayon Sports yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gutuka umusifuzi wasifuraga uyu mukino.

Uyu mukinnyi yahawe iyi Karita nyuma yaho Mugisha Gilbert yacenze bikomeye abakinnyi b’ikipe ya Benin ariko aza gukorerwaho ikosa ku buryo Hadji agahaguruka aho abasimbura bicara yerekeza atongana cyane ndetse anatukana bituma ahita ahabwa iyi karita.

Wari umukino wa Kane mu itsinda Izi kipe ziri kumwe n’ikipe ya Senegal ndetse n’ikipe ya Mozambique. Itsinda riyobowe na Senegal n’amanota 12 Mozambique ifite amanota 4 u Rwanda rufite amanota 3 ndetse na Benin ifite amanota 2.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

FIFA yambuye Indonesia ububasha bwo kuzakira Igikombe cy’Isi

Inkuru itari nziza isohotse aka kanya kuri Yaka Mwana wabaye umukozi wa Assia