Mu gihugu cy’u Buhinde haravugwa inkuru y’umugore wafashe icyemezo cyo guha imitungo ye ifite agaciro karenga Miliyoni 135 Rwf, akayiha umugabo wamufashaga akazi ke ka buri munsi mu myaka 25 yose akirengagiza abavandimwe be ,ibintu byatumye uyu mugabo asabagizwa n’ibyishimo byinshi.
Uyu mugabo witwa Budha Samal yashimiwe n’uyu mugore kuba yaramubaye hafi mu myaka 25 yose yamaze amukorera, aho mu mitungo yahawe harimo inzu uyu mugore yabagamo, imikufi ya zahabu ndetse n’indi mitungo ifite agaciro karenga Miliyoni 135 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minati Patnaik w’imyaka 63 y’amavuko wabuze umugabo we mu mwaka wa 2020 ndetse n’umukobwa we muri uyu mwaka wa 2021, nk’uko tubikesha ikinyamakuru India Times, mu ndagano ze yasinyiye ko imitungo ye igomba guhabwa uyu mugabo Budha Samal.
Uyu mugore ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagize ati: “Umugabo wanjye yitabye Imana mu mwaka wa 2020 ndetse n’umukobwa wanjye nawe yitaba Imana muri uyu mwaka wa 2021. Nyuma y’ibyo, iyi mitungo nta gaciro igifite kuri njye.”
Minati yakomeje avuga ko icyatumye afata iki cyemezo cyo guha iyi mitungo ye uyu mugabo aho kuyiha abavandimwe be, ngo ni uko nta muvandimwe we wamubaye hafi mu gihe yari mu gahinda ko kubura umugabo we ndetse n’umwana we.
Yagize ati: “Ubwo nari nacitse intege ndetse ndi no mu gahinda, nta muvandimwe wanjye n’umwe wigeze umba hafi. Nari nyakamwe. Ariko uyu mugabo ndetse n’umuryango we bambaye hafi banyitaho ntacyo bategereje nk’inyiturano.”
Uyu mugabo wahawe imitungo yasabigijwe n’ibyishimo byinshi maze atangaza ko atari yiteze ko yahabwa imitungo ingana kuriya.