in

Umukozi w’Imana yavuze ko nta mugore wakwifuza gukora ubukwe n’umugabo ukennye

Umukozi w’Imana Pasiteri David Ibiyeomie, yavuze ko igihe cyose umugore avuga ko akunda umugabo, ari ukubera ko afite amafaranga.Uyu mupasiteri yabivuze mu nyigisho aherutse kugeza ku bayoboke be, yongeraho ko nta mugore ukunda umugabo ukennye.

Ibiyeomie yavuze ko niyo umugore atangaza urukundo rwe rudashira akunda umugabo we, biterwa ahanini n’ubushobozi afite bwo gutunga umuryango.

Yavuze; Ati: “Nta mugabo ukuze udashaka gushaka umugore. Ni ubukene, niba ufite amafaranga ntuzakora ubukwe? Noneho, uzi ko Imana igufitiye imigambi itangaje ariko Satani ati Oya! Nta kazi, nta masezerano, nta kintu, noneho uracyareba. Kurwana uvuge ko iyi atari gahunda, sinshobora kuba uyu ukuze kandi ntashaka umugore.Nta mugore ukunda umugabo w’umukene, umugore nakubwira ko agukunda kandi ntamafranga ufite uzamenye ko icyo ari ikinyoma”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rangnick yasobanuye impamvu Rashford atari kwitwara neza

Ralf Rangnick yavuze ibanga rizatuma atsinda Manchester city