Umugore wo muri Nigeria, Olaitan Adonis, yiyahuye nyuma y’uko umukunzi we, Ola Saheed,akoresheje amafaranga ye mu gushaka undi mugore.
Olaitan, wari ufite umuhungu w’imyaka irindwi, yari afitanye umubano ukomeye n’uyu musore kandi yabikaga amafaranga kuri konti ye.
Olaitan akimara kumenya ayo makuru, yababajwe cyane n’ubuhemu bw’umukunzi we, birangiye anyoye uburozi kugira ngo arangize ububabare ndetse n’ubuzima bwe.