Urukundo umukobwa yakundaga se rwatumye yifuza kwica nyina umubyara kugirango atajya amubuza kwisanzura na papa we.Uyu mukobwa w’inkoramahano yitwa Sharon akaba akomoka muri Nigeria ariko akaba atuye i Londres mu Bwongereza, yaroze nyina umubyara ashaka kumwikiza ngo abone uko azajya aryamana na Se umubyara nta we ubarogoya.
Umwe mu batangaje iyi nkuru, nk’uko ibinyamakuru nka Naija news cyabitangaje, ku mbuga nkoranyambaga (izina rye ryagizwe ibanga), yatangaje ko uyu mukobwa yikijije nyina wari kubangamira imigambi ye.
Urukundo rukabije rwa Sharon kuri Se umubyara ngo rwadutse ubwo uyu mukobwa w’imyaka 20 yavaga kwiga mu Bwongereza akaza gukorera muri Nigeria. Ariko ibi byabaye ubwo uyu muryango wari wagiye mu gihugu cy’Ubwongereza mu kiruhuko.
Ngo uyu mukobwa yakunze Se cyane ku buryo byageze aho baryamana ubwo nyina yari adahari. Iyi nkuru iragira iti:“Sharon umunsi umwe yinjiye mu cyumba cy’ababyeyi mu gihe nyina yari adahari. Yifuje kuryamana na Se kuko yamubonye ubwambure, Bararyamana. Ibi byarakomeje hagati y’umuwana na Se gusa nta muntu wari ubizi.”
Bakomeje kuryamana biratinda ari nako urukundo rw’umukobwa kuri se rukomeza gufata indi ntera ariko nto n’umwe urabirabukwa mu muryango kugeza aho byamenyekaniye. Inkuru ikomeza ivuga ko:”Umunsi umwe ubwo umuryango wari wicaranye mu gitondo ku kazuba kugasusuruko, Sharon yifuje kuryamana na Se kandi icyo gihe yari kumwe na nyina. Sharon yakomeje guha Se isiri ko amukeneye, undi akamusubiza ko yaba yihanganye.”
Uyu mukobwa abonye ibyo yashakaga bidashobotse, yagiye gutegurira ababyeyi ibyo kurya bya mu gitondo gusa mu byo yateguye harimo uburozi yashyize mu biryo bya nyina nuko buramwica.
Nyina wa Sharon ntiyageze kwa muganga kuko yapfuye atarahagera. Se wa Sharon yananiwe kubyihanganira, abimenyesha polisi, uyu mukobwa atabwa muri yombi. Ubwo iperereza ryakorwaga ku mpamvu yateye uyu mukobwa kuroga nyina, ngo yagize
ati:”Nashakaga kwiharira data njyenyine, nashakaga ko ari njye twazajya turyamana gusa. Ndamukunda cyane nta kundi, kandi umbabarire papa.”