Ku myaka 36 y’amavuko indaya yitwa Katherine Obenewaa ukomoka muri Ghana, yagiye kwicuza mu rusengero nyuma yo gutangaza ko amaze kwica abagabo 100 kubera impamvu zitandukanye.
Uyu mukobwa avuga ko mubo yishe harimo 70 batazi kurongora neza aho avuga ko nyuma yaje kumenya ko ari ibitambo yatangaga kugirango arusheho kwinjiza amafaranga akuye mu buraya.
Akaba yaratangaje ko icyatumye bwa mbere ajya mu buraya ari uko ababyeyi be bari abakene ndetse bigatuma aba indaya kugirango abashe kubafasha mu buzima bwabo.
Ndetse avuga ko yatangiye akora uburaya busanzwe ku mihanda ariko abagabo bakamukundira uburanga bwe, nyuma aza guhura n’umugore wari umenyereye mu mwuga w’uburaya mpuzamahanga ndetse atangira kumukoresha ari naho agira akamenyero mu busambanyi ndetse arushaho gukundwa ntamenye impamvu.
Nyuma uwo mugore aza kumusinyisha amasezerano yo gukorera uburaya mu bihugu mpuzamahanga ari naho yakoreye uburaya mu bihugu birenga 100 ku isi nzima.
Yakomeje avuga ko buri mugabo basambanaga yasigaga amaze kumwica ariko akibaza impamvu, gusa yashidukaga yabikoze. Mu kujya kwicuza mu rusengero yabwiwe ko byari ibitambo yatangaga kugirango arusheho gukira ndetse no gukundwa.
Atangaza ko mu buraya yakuyemo amafaranga menshi aho yarageze no muri za miliyoni nyinshi ariko nyuma agahitamo kwiyegereza Imana nyuma yo kwitekerezaho aza kwicuza ari naho yatangarije aya mabanga y’abantu yishe.