in ,

Umutare Gaby yongeye kwibutsa umugore we ko imitoma yamuteraga amutereta ntaho yagiye

Umuhanzi Umutare Gaby wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yahimbye zigakundwa na benshi ndetse n’ibitaramo bitandukanye yakoreye hirya ni hino bigatuma yigarurira imitima y’abantu benshi akegukana atyo umubare w’abafana benshi, uyu uherutse no gukorana ubukwe mu minsi ishize na  Joyce Nzere, yongeye gushimangirira urukundo rudateze kuzashira amukunda abitewe n’uko babanye ubu. Ni mu magambo Umutare Gaby yaherekesheje ifoto ye n’umugore we, Joyce, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

Ibi nibyo Umutare Gaby yatangaje abinyujije kuri instagram

Nkuko bamwe mu babonye iyi foto Umutare Gaby yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram bagiye babitangaza, bagarutse ku kuvuga ku rukundo aba bombi bakomeje kugaragarizanya ndetse banashima uko babanye ubu, bavuga ko byagakwiriye kubera urugero rwiza abandi bashakanye ndetse n’abahanzi nyarwanda bitegura gushinga ingo ndetse n’abazishinze.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yicujije uburyo yishe abagabo 100 harimo 70 ngo batari bazi kurongora

Uwahoze akundana na Riderman yifotoje agaragaza amabere abafana baramwihanangiriza