in

Umukobwa yateye benshi umujinya nyuma yo gutabarwa agiye guhanuka kuri etaje ndende cyane yifata amafoto.

Umukobwa utamenyekanye amazina yarakaje abantu batandukanye ndetse batangira kumwita injiji,nyuma y’ubwo yendaga guhanuka kuri etaje y’amagorofa 11 yose arimo kwifata amafoto.

Ngiyi igorofa uyu mukobwa yari ahagazeho

Ababonye video y’uyu mukobwa wari ufashe ku cyuma cy’iyi nzu ndende bavuze ko ari injiji mu gihe uwayifashe yabwiye the Sun  ko indi foto yari kuyifotoza ari hasi ndetse ngo yagize ubwoba ko yari kugwa hasi agapfa.

The Sun ivuga ko uyu mukobwa ukomoka muri Australia yagaragaye anagana ku igorofa ndende cyane yo muri kiriya gihugu, ahitwa  Mooloolaba,aho bagenzi be bamufotoraga bari hasi ku butaka.Polisi ivuga ko yabanje kurokora uwo mukobwa wendaga kugwa maze n’abagenzi be bose bagatabwa muri yombi.Ababonye iyo video bose bakaba batangariye ubujije bw’uriya mukobwa washyiraga ubuzima bwe mu kaga ashaka kwifotoza amafoto yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Beyoncé yifurije nyina umubyara isabukuru nziza mu magambo aryohereye cyane.

Butera Knowless yavuze ikintu abona kikamutera akanyamuneza cyane mu buzima bwe.