Umukobwa yateye benshi kumwibazaho nyuma yo kugaragara mu mashusho ya BBC afite mu kabati inyuma ye igikinisho cy’ubugabo(igitsina),ubwo yakoraga ikiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uyu mukobwa witwa Yvette Amos wo muri Pays de Galles yatumye benshi barangarira icyo gipupe gikoze mu bugabo, mu gihe bari mu kiganiro cyangwa mu nama, ubwo yatangaga ikiganiro avuga ko na we COVID-19 yamugize umushomeri, abantu ntibitaye ku byo yavugaga ahubwo barangajwe n’icyo gikoresho cyari kiri inyuma ye gifite ishusho y’igitsina cy’umugabo.
Aya mashusho yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, benshi bacika ururondogoro bakwena uwo mukobwa wihaye rubanda.
Nk’uko tubikesha Daily Mail ngo nyina w’uyu mukobwa, Esther Williams, yavuze ko iki kiganiro yakirebye ariko atari yabonye iby’ako gakoresho ahubwo umuhungu we ari we wabimweretse ariko ngo ntiyigeze abibazaho umwana we.
Yagize ati “Ikiganiro narakibonye ariko sinarinzi icyo ari cyo sinanabimubajijeho, niyumva ari ngombwa azabimbwira, ni umukobwa mukuru azi ubwenge, ntabyo nzamubazaho.”
Williams yakomeje avuga ko uyu mukobwa atamuteye impungenge cyangwa ngo yumve amutengushye, kuko ari umukobwa mukuru uzi icyo akora.