in

Umukobwa yasezeye mucyimasera asiga ababwiye amagambo akomeye cyane.

Umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wendaga guhabwa ububikira mu kigo cy’ababikira giherereye mu Kagari ka Ruhembe mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, yabuze nyuma y’uko asize yanditse ibaruwa asezera bagenzi be.

Mu nyandiko yanditswe n’uyu mukobwa witwa Furaha Florence Drava tariki 08 Gicurasi 2022, yatangiye ashimira umuryango w’aba babikira witwa Religieuses de l’Instruction Chretienne, uburyo yabanye na bagenzi be muri iki kigo.
Yagize ati “By’umwihariko uburezi nahigiye ndetse n’ibindi byose nahungukiye, ndashimira buri wese bavandimwe banjye mpereye ku muyobozi mukuru w’Intara ndetse n’abandi babikira bose.”

Yakomeje abiseguraho ko atabashije gukomezanya na bo urugendo rwo kwiha Imana akaba ahisemo kubatoroka ku bushake bwe.
Ati “Bavandimwe banjye mbasabye kutazirirwa munshikisha kuko ntatakaye ahubwo ngiye kubaho ubundi buzima nk’igitekerezo gishya cyanjemo cyatumye Imana itanyemerera gukomeza ahubwo ikanyereka ubundi buzima n’amateka.

Umuyobozi wuyu muryango w’Ababikira Mushimiyimana Beatha avuga ko yitabaje urwego rwa RIB ngo kuko bafite impungenge kuko uyu mukobwa Furaha Florence Drava bari bamwakiriye bamuhawe n’ababyeyi be ndetse ko nta telefone yagiraga.

Uyu muyobozi yavuze ko inzego z’abihayimana zifite uburyo zikora bityo ko amakuru arambuye yatangwa n’ubuyobozi bw’iki kigo cy’abihayimana. Mu nyandiko yanditswe n’uyu mukobwa witwa Furaha Florence Drava tariki 08 Gicurasi 2022, yatangiye ashimira umuryango w’aba babikira witwa Religieuses de l’Instruction Chretienne, uburyo yabanye na bagenzi be muri iki kigo.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru agezweho: Ibya Léandre Willy Esombe Onana n’ikipe ya Simba SC byashyizweho umucyo ku munota wa nyuma  

Wa mwana wafotowe y’igira ku matara yo ku muhanda yakorewe igikorwa cy’urukundo ubu akamwenyu ni kose ku maso he(AMAFOTO)