Ni amashusho yatangiye gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo twitter guhera ku munsi wejo igaragaza umukobwa wasazwe n’ibyishimo ubwo umuhungu bakundana yamusabaga kumubera umugore
Benshi bati ahari byatewe no kuba yari umukobwa bigaragara ko akuze akaba yari abitegereje igihe kinini cyangwa nanone akaba ari Imana yumvise gusenga kwe akarizwa n’ibyishimo bisendereye byo gusubizwa n’Imana mu gihe cya nyacyo.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa usanzwe ukora umurimo w”Imana yari mu rusengero asenga hanyuma ubwo yarimo asenga umuhungu basanzwe bakundana ,banasengera hamwe yaciye bugufi imbere ye arapfukama yitonze akuramo aka Box karimo impeta ategereza ko uyu mukobwa arangiza gusenga agahita amusaba kumubera umufasha.
Undi mu gihe yari ahumuye amaso amaze gusenga nibwo uyu muhungu yamukozeho ,undi mukumubona ntakindi arakora araturika ararira kugeza aho ngo yabaye nkurwara igihumure ariko abandi mubo basengana bakamufasha .
Uyu mukobwa usanzwe utuye mu gihugu cya Nigeria , inkuru dukesha ikinyamakuru Legit cyandikirwa muri icyo gihe ivuga ko yaje kumererwa neza yemerera umusore kumubera umufasha bakazabana , icyakora mukwemera kumubera umufasha ngo yakomezaga gushima Imana cyane.